Print

Perezida Trump agiye gusura igihugu cy’abaturanyi

Yanditwe na: Martin Munezero 17 May 2019 Yasuwe: 4841

Perezida Donald Trump kuri ubu uyoboye Leta zunzu ubumwe z’Amerika agiye gusura bimwe mu bihugu byo muri Afurika birimo Uganda,South Africa, Ghana ndetse na Ethiopia, iyi akaba ariyo nshuro ye ya mbere azaba akandagiye muri Afurika.

Inkuru dukesha ikinyamakuru cya Bigeye cyo muri Uganda kivuga ko hataramenyekana I taliki azasuriraho bino bihugu gusa ngo bishobora kutarenza uyu mwaka wa 2019 , kuko hari ibindi bihugu agomba gusura birimo Ubwongereza [ United Kingdom ] mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka aho azahita akorera injyendo no mu bihugu byavuzwe haruguru.

Kimwe mu bizaba bigenza Trump harimo kwagura umubano n’ibi bihugu azakoreramo uruzinduko.

Trump agiye gusura Uganda nyuma yuko byavugwaga ko Perezida Museveni afitanye umubano udasanzwe n’uyu mukuru w’igihugu cy’ Amerika nubwo batajya bakunda kubyerura cyangwa ngo babyerekane.