Print

Oprah wabyaranye na nyakwigendera Katauti yatumye umuhanzi ukomeye muri Tanzania azinukwa gukundana n’abakobwa b’ibyamamare[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 17 May 2019 Yasuwe: 6547

Mu kiganiro cya Bongo 255 gica kuri Global Radio, Dogo Janja yababwiye ko adateze na rimwe kuzongera gukundana n’umukobwa w’icyamamare uko yaba ameze kose kuko ngo yakinishije ubusore bwe mu buryo buhagije bityo ngo igihe kirageze ngo ‘aruhuke’.

Yari yarushinganye na Irene Uwoya mu mpera z’umwaka wa 2017, bamaranye igihe gito bitangira kuvugwa mu itangazamakuru ko mu rugo rwabo hahora imirwano bapfa ibyo gucana inyuma.

Umuraperi Dogo Janja ngo yazinutswe urukundo n’ibyamamarekazi

Dogo Janja wari wabanje guhishahisha ko yatandukanye na Irene Uwoya, yagize ati: ” Ntabwo nshaka kongera gukundana n’umugore uzwi. Impamvu ni uko nakinishije ubuto bwanjye neza n’ubusore bwanjye. Biraryoha kubona umwana akina n’umuntu mukuru ariko birababaje kubona umuntu mukuru akinisha umwana.”

Yongeyeho ati: “Ikindi kandi, murabizi ko hari abantu batigeze bakinisha ubuto bwabo ubu bakaba babona ari ngombwa ko binjira mu mukino.”

Nyuma yo gutandukana na Irene Uwoya, Janja yavuzweho kuba mu rukundo n’umuhanzi witwa Nandy ariko yavuze ko nta kidasanzwe kiri hagati yabo uretse ubucuti busanzwe.

Irene Uwoya na Kayumba Juma bivugwa ko baba bari mu rukundo

Irene Uwoya nawe amaze iminsi avugwaho kuba mu rukundo rushya n’umuhanzi ukiri muto witwa Kayumba Juma w’imyaka 22. Uyu yamamaye cyane mu 2015 ubwo yegukanaga irushanwa rya BSS [Bongo Star Search] agahembwa miliyoni 50 z’amashilingi.

Urugo rwa Irene Uwoya na Janja rwasenyutse mu buryo bwa burundu rumaze hafi umwaka umwe gusa, bari bahanye isezerano mu buryo bw’ibanga tariki ya 28 Ukwakira 2017. Ibyabo byatangiye kuzamo ibibazo bakimara kubana gusa noneho byageze ku ndunduro.

Irene Uwoya Oprah yabanje kurushingana na Ndikumana Katauti mu 2009 baza gutandukana babyaranye umwana w’umuhungu, nyuma yagiye akundana n’abandi bagabo barimo Jaguar wo muri Kenya. Mu 2017 yarongowe na Dogo Janja urukundo ruranga, ubu yongeye kuba inkumi.


Comments

am Bebwa stephen from uganda 2 July 2022

I want to tock to oprah


mazina 18 May 2019

Bibabaje kubona ibyitwa ngo "bari mu rukundo" bisigaye biba ari ukwiryamanira gusa,hashira igihe gito bagatana.Gusambana byabaye umukino.Ni kimwe mu bintu byerekana ko turi mu minsi y’imperuka.
Nubwo abantu nyamwinshi batabyemera,imana yashyizeho "umunsi w’imperuka" nkuko Ibyakozwe 17:31 havuga.Kuli uwo munsi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2:21,22.Kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko bible ivuga muli Yoweli 2:11,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu nkuko Daniel 2:44 havuga.Izaha ubutegetsi bw’isi yose Yesu nkuko tubisoma mu Ibyahishuwe 11:15.Hanyuma Yesu ahindure isi yose paradizo.Ibibazo byose biveho burundu,harimo ubukene,ubusaza,indwara n’urupfu.Soma Ibyahishuwe 21:4.Niba dushaka KUROKOKA kuli uwo Munsi,dushake imana cyane,twe kwibera mu byisi gusa.Ni Imana ubwayo ibidusaba muli Zefaniya 2:3.Byaba byiza uhasomye.