Print

Abasilamu 80 bafashwe barya mu gifungo barafungwa

Yanditwe na: Martin Munezero 17 May 2019 Yasuwe: 2587

Igipolisi kigendera ku mahame ya Sharia cyavuze ko kidashobora kwihanganira abasilamu batinyuka kurira mu ruhame kandi bari mu gihe cyo kwiyiriza (Igifungo cya Ramadhan).

Icyo gipolisi cya Sharia, kizwi ku izina rya Hisbah, kivuga ko abo bantu bahagaritswe mu minsi itandukanye kuva iki gisibo cyatangira.

Intara ya Kano, ni imwe mu ntara zitari nke zo mu Majyaruguru ya Nigeria ziha agaciro amahame ya Sharia kuva mu mwaka w’2000.

Nubwo abo muri aka gace bagendera ku mategeko asanzwe, hari ikigero runaka bubahamo amahame ya Sharia.

Umuvugizi wa Hisbah mu ntara ya Kano, Adamu Yahaya, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko abo bafashwe bari aba isilamu, kandi ko abapolisi badafata abatari aba isilamu kubera batagengwa n’amategeko ya k’Isilamu.

Yongeyeho ko bamwe muri abo batawe muri yombi babwiye ibiro bya Sharia ko bafunguye kubera batari biboneye ubwabo inyenyeri ya Ramadhani, abandi nabo bakirwaza, abayobozi bakaba basanzeizo mapmvu zitagenderwaho ngo barekurwe.

Aba isilamu bose bakuze bategetswe gufunga (kwiyiriza) mu gihe cya Ramadhani, ariko hariho abemererwa gufata amafunguro nk’abagore batwite, abana, abasheshe akanguhe n’abandi badafite imbaraga.