Print

Autriche yamaganye abantu basomana bahuje indimi n’inka [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 May 2019 Yasuwe: 3036

Leta y’iki gihugu yavuze koi bi bintu urubyiruko rwiharaje byo gusomana n’inka bahuza indimi ari bibi bishobora gutera uburwayi abantu cyangwa se izi nyamaswa.

Bijya gutangira,urubuga rwa internet rwitwa Castl rwatangije irushanwa ryo gukangurira abantu kwifata amafoto bari gusomana n’inka barangiza bakayasangiza abandi binyuze kuri uru rubuga,bituma abanya Autriche benshi babyitabira cyane.

Igihugu cya Autriche cyamaganye iyi myitwarire y’uru rubyiruko ruri gusomana n’inka bahuje ururimi ibyo bita “French kiss”,gisaba ko byacika burundu.

Abanya politiki ndetse n’aborozi bavuze koi bi bintu bishobora kuviramo ba nyiri kubikora urupfu kuko bashobora kujya gusoma inka yarakaye ikabica.

Castl yashishikarije abantu bakomoka mu Busuwisi mu Budage no muri Autriche kwifotoza basomana n’inka kugira ngo icuruze aya mafoto azagurishwe mu gufasha abatishoboye.