Print

Juventus yatangaje ko itazakomezanya n’umutoza Massimiliano Allegri

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 May 2019 Yasuwe: 1526

Umutoza Massimiliano Allegri wananiwe gutwara igikombe cya UEFA Champions League kandi yaraguriwe abakinnyi bakomeye barimo Cristiano Ronaldo waguzwe miliyoni zirenga 100 z’amayero.

Uyu mutoza wari umaze kwigaurira ibikombe bya Serie A ndetse yarategetse amakipe yose yo mu Butaliyani,ntiyagiriwe icyizere cyo gukomezanya na Juventus kubera impamvu zitatangajwe ariko benshi bemeza ko ari ukubera ukuntu yasezerewe mu buryo bugayitse na Ajax muri ¼ cya UEFA Champions League y’uyu mwaka.

Max Allegri wabashije kugeza Juventus kuri finals ebyiri za UEFA Champions League agatsindwa na FC Barcelona na Real Madrid,yasabwaga gutwara igikombe cy’uyu mwaka ariko ntibyamukundira.

Kugeza ubu abatoza bahabwa amahirwe yo kwerekeza muri Juventus gutoza Cristiano Ronaldo na bagenzi be,barimo uwigeze kuyitoza Antonio Conte na Mauricio Pochettino wa Tottenham.