Print

Zimbabwe: Umurobyi yishwe n’ingona yabanje kumuca igitsina

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 May 2019 Yasuwe: 2992

Uyu mugabo witwa Paul Nyamhanza yari kumwe n’umuvandimwe we barimo kuroba hanyuma ingona irabatera niko kumufata iramwica nyuma yo kumuca igitsina.

Paul Nyamhanza w’imyaka 27,utuye mu mujyi wa Harare, yiciwe n’iyi ngona mu gace kitwa Beatrice mu ntara ya Mashonaland iherereye ku birometero 54 uvuye mu mujyi wa Harare.

Ubwo abashinzwe kurinda inyamaswa babonaga umurambo wa Nyamhanza kuri uyu wa Kane,basanze ingona yamuciye igitsina.

Umuyobozi wa polisi muri Mashonaland witwa Tendai Mwanza yasabye abarobyi kuroba mu mazi asanzwe abamo ingona kuko zishobora gukomeza kubica.