Uyu mukobwa w’imyaka 24 yahuye n’uyu musore bikekwa ko yamwishe kuwa 13 Gicurasi uyu mwaka,basanga yishwe ku munsi wakurikiyeho atewe ibyuma.
Nkuko polisi yabibwiye urukiko,uyu mukobwa urinda gereza yakundaniye na Ochieng kuri Facebook,birangira amutumiye mu rugo rwe ngo I Murang’a babonane aribwo yamwishe.
Ochieng yabwiye polisi ko asura Wangari mu rugo rwe,aribwo bwa mbere bari bahuye nyuma y’igihe bagiranye ubucuti kuri Facebook.
Polisi yavuze ko Wangari na Ochieng bashwanye nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina,uyu musore ahita afata icyuma cyo mu gikoni akimutera mu nda,mu ijosi no mu gituza arangije ahita akimushyira mu ntoki kugira ngo bigaragare ko yiyishe.
Polisi yataye muri yombi uyu Joseph Ochieng n’abandi barimo Rodgers Namkuro na Mary Amollo ikekaho kugira uruhare mu rupfu rwa Wangari ndetse ngo izasoma urubanza rwabo kuwa 31 Gicurasi uyu mwaka.
Ndumva Bikomeye Ko Hari Ubwicanyi Bukabije Bugeze Hiyo.Nange Numvise Ubwoba Cyane Kuko Nanjye Hari Uwo Duhurira Kurubuga Rwa Fb Nkumvako Nanje Nzohava Ngirirwa Nkuyo.
Iyi si irarwaye koko.Ni gute wavuga ngo urakundana n’umuntu mutaziranye,muhujwe na Facebook?? Kera umukobwa yarongorwaga n’umuhungu bahujwe n’Umuranga.None barakubitana,bagasomana,bakaryamana bataziranye.Nyuma y’igihe gito bagatandukana,cyangwa bakicana.Nyamara bakabyita urukundo.Nubwo abakristu nyakuri ari bake,ntabwo bakora ibintu nk’ibi.Birinda ikintu cyose kibagusha mu busambanyi,bagategereza uwo bazabana babanje gutera igikumwe.Mbera yuko babikora,bombi bajya mu nzira bakabwiriza ubwami bw’imana.Abo nibo bazabona ubuzima bw’iteka muri paradizo.