Print

Rwatubyaye yatijwe mu cyiciro cya kabiri n’ikipe ye nshya ya Colorado Rapids

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 May 2019 Yasuwe: 2669

Nkuko ikipe ya Colorado Rapids yabitangaje ku rubuga rwayo rwa Twitter,Rwatubyaye wahoze akinira Rayon Sports agiye gukinira ikipe ya Colorado Springs Switchbacks yo mu cyiciro cya 2 kugeza shampiyona irangiye.

Rwatubyaye wasinyishijwe na Sporting Kansas City muri Gashyantare uyu mwaka,agiye gukinira amakipe 3 mu kwezi kumwe, byatumye benshi batangira kugira impungenge ko atazahirwa no gukina muri shampiyona ya Major League Soccer.

Kuwa 08 Gicurasi uyu mwaka,nibwo ikipe ya Sporting Kansas City yemeye kurekura myugariro Rwatubyaye Abdul imutanga mu ikipe ya Colorado Rapids nayo ikina mu cyiciro cya mbere muri USA, imugurana mukinnyi wo hagati witwa Benny Feilhaber wigeze kuyikinira mbere muri 2013-17.


Comments

Kamayirese 18 May 2019

Congs umuhungu wacu ndabona ubirimo neza ntucike intege no mu kwa 3 niba kibayo uzakijyamo