Print

Ubuhinde: Inzovu yishe umugabo wayiteye amabuye ubwo yarimo kubyara

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 May 2019 Yasuwe: 5205

Ubwo iyi nzovu yari imaze kubyara ,yatewe n’abaturage b’abanyarugomo bo mu cyaro cyitwa Ajnashuli ,bayitera amabuye menshi,yubikira akana yari imaze kubyara.

Ubwo aba bantu bakomezaga kuyitera amabuye,yabibye umugono ifata umugabo umwe ihita imukubita umutonzo arapfa.

Mu mashusho yagiye hanze,yagaragaje iyi nzovu yari ifite intege nke,igerageza kwitangira akana yari imaze kubyara kugira ngo aba bagizi ba nabi batagatera amabuye,nibwo aba bantu bakomezaga kuyegera kugira ngo bayice.

Ubwo bari bayegereye,yahise ivudukana aba baturage barahunga niko guhita ikubita umutonzi uyu mugabo witwa Shailen Mahato iramwica.


Comments

niyonsaba vincent 30 May 2019

arko abantu iteka nitwe twikururira ibibazo inzovu yari ibatwaye iki ikindi yarimo ibyara none se urwo si urugomo byaba byiza imiryango irengera inyungu z,inyamaswa itaye abo bantu muri yombi bakaryozwa urwo rugomo rwuzuye ubugome


19 May 2019

ahubwo iyo ibica bose kbx nukuri umutima wurukundo mubantu warashize nabo babaye inyamaswa ahubwo inyamaswa zisigaye xibarusha ubumuntu kbx