Print

Umuhanzi nyarwanda wakoraga umuziki Gakondo yapfiriye muri Zambia bamushyingurayo[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 18 May 2019 Yasuwe: 4878

Iyakaremye Justin yari umwe mu bahanzi gakondo babarizwaga mu ihuriro ‘Ishakwe Gakondo Music Union’, ririmo abandi bahanzi bakomeye nka Nzayisenga Sophie uribereye Visi Perezida, Masamba Intore n’abandi benshi.

Iyakaremye wari uzwi cyane mu ndirimbo ‘Nyirabihogo’, ‘Umuco utari ico’ zacaga kenshi kuri Televiziyo y’u Rwanda, yitabye Imana mu minsi ishize hanyuma mu cyumweru gishize akaba yarashyinguwe muri Zambia.

Umwe mu bari inshuti z’uyu muhanzi nyarwanda yabwiye Isimbi ko yari amaze iminsi mike agiye gushakira ubuzima muri Zambia hanyuma ngo ‘aza kurya uburozi buramuhitana’.

Yongeyeho ati “Umuryango wahisemo ko ashyingurwayo, murabizi ukuntu bihenda kuzana umurambo, babonye nta mpamvu bahitamo kumushyingurayo…”

Uyu muhanzi kandi yaserukiye u Rwanda mu iserukiramuco rikomeye muri Koreya y’Amajyaruguru rya Arirang Festival mu mpera za 2017, icyo gihe yamazeyo igihe kirenga amezi atatu azenguruka akora ibitaramo.