Print

Umugabo n’umugore baciye ibintu kubera ukuntu basomanye mu buryo bwashoboraga kubakururira akaga [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 May 2019 Yasuwe: 6677

Aba bantu bombi bakunze kwifotoza amafoto atuma benshi babibazaho,bongeye kunyeganyeza imbuga nkoranyambaga ubwo bashyiraga hanze ifoto bari gusomanira ku muryango wa gari ya moshi iri kugenda aho benshi babatutse bababwira ko ari abiyahuzi.

Uyu mugabo yasomye uyu mugore we bombi bafashe ku twuma dufashe imiryango ya gari ya moshi,bituma benshi bibaza icyatumye bashyira ubuzima bwabo mu kazi nkako.

Nyuma yo gushyira hanze iyi foto,aba bombi bavuze ko iyi ariyo foto itangaje bifotoje bari gusomana ndetse ngo uku gusomana kwabo ariko gutuma bakundana kurushaho.
Nubwo bamwe bashimaga aba bantu ko iyi foto igaragaza urukundo rudasanzwe bafitanye,abandi bavuga ko ubu ari ubucucu.

Umwe mu batanze ubutumwa kuri iyi foto yagize ati “Ubu ni ubucucu.gushyira ubuzima bwanyu kugira ngo mubone likes kuri Instagram!.”