Print

Umuraperi Drake yerekanye indege ihambaye yaguze yo mu bwoko bwa Boeng itunzwe na bake[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 18 May 2019 Yasuwe: 3705

Iyi ndege drake yahishuriye abafana be ifite ikirango akunze gukoresha cy’igihunyira ndetse ni ijambo “OVO” no kumpera yayo aho moteri ziba ziri handitseho “AIR DRAKE.”

Ijambo OVO risobanuye – October’s Very Own, ni ijambo akunda gukoresha cyane dore ko yanaryitiriye label yashinze. Mu mashusho yashize ku rubuga rwe rwa instagram yumvikana ashimira cyane Ajay Virmani umuyobozi mukuru wa Cargo Jet ari nayo yakoze iyi ndege.

Uyu musore w’imyaka 32 usibye kwegukana ibihembo bikomeye bya Grammy amaze no kwegukana ibindi bya billboard bisaga 27. Drake ahishuriye abakunzi be iyi ndege nyuma y’amakuru yari yatangajwe ko yaba yarasinyanye amasezerano y’ibanga n’iyi kompanyi yo muri Canada ari nacyo gihugu akomokamo.