Print

Zlatan Ibrahimovic yafatiwe ibihano kubera ubugome yakoreye umunyezamu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 May 2019 Yasuwe: 3182

Zlatan wahoze akinira ikipe ya Manchester United yagaragaye ari kuniga umunyezamu witwa Sean Johnson wa New York city nyuma y’aho uyu rutahizamu yari amaze guhusha igitego.

Ibrahimovic yafashe mu ijosi uyu munyezamu,nawe ahita yikubita hasi ajijisha kugira ngo umusifuzi amuhe ikarita itukura,ntibyamukundira kuko bombi yabahaye amakarita y’umuhondo.

Zlatan Ibrahimovic yahise ahagarikwa imikino 2 irimo uwo barakina uyu munsi na Colorado Rapids n’uwa Orlando City bazakina kuwa 24 Gicurasi 2019.

Zlatan yaherukaga gufatirwa ibihano mu minsi ishize,ubwo yatsindaga igitego yarangiza akajya gukomera myugariro Nedum Onuoha wananiwe kumuhagarika.