Print

Simba SC igiye kurekura abakinnyi bakomeye barimo na Haruna Niyonzima

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 May 2019 Yasuwe: 3454

Umuyobozi w’ikipe ya Simba SC witwa Swedy Mkwabi yavuze ko abakinnyi bose batari muri gahunda y’umutoza Patrick Asseums batazongererwa amasezerano ariyo mpamvu bagomba gutangira kwishakira amakipe.

Mkwabi yavuze ko abakinnyi barimo na Haruna Niyonzima batari muri gahunda z’uyu mutoza ariyo mpamvu bagomba kurekurwa mu minsi iri imbere cyane ko basigaranye ukwezi kumwe ku masezerano yabo.

Simba SC irifuza kwiyubaka cyane ariyo mpamvu yifuza kurekura aba bakinnyi igashaka abandi bakomeye bazayifasha kongera gutwara shampiyona ndetse no kwitwara neza mu mikino ya CAF Champions League.

Mkwabi yabwiye abanyamakuru ko Simba SC yifuza kwitwara neza mu mikino mpuazamahanga ndetse ngo barashaka kurenga ¼ cya UEFA Champions League.


Comments

zoo twisonyenyeri 19 May 2019

Hhhhhhhhhhhhh
Ibaze simba muli UEFA CHAMPIONS LEAGUE😳😳😳😳😳😳😳😳😳😳😳😳😳😳😳😳😳😳😳😳😳
Be professional please !
Simba ntikina muli Europe 😜😜😜😜