Print

Arnold Schwarzenegger uzwi nka Commando bamukubitiye muri Afurika y’Epfo

Yanditwe na: Martin Munezero 19 May 2019 Yasuwe: 4410

Arnold Schwarzenegger w’imyaka 71 y’amavuko wanahoze ari guverineri wa Leta ya California yari yitabiriye igikorwa cya Arnold Classic Africa kiberamo imikino itandukanye buri mwaka i Johannesburg.

Amashusho yerekanye Scharzenegger ari gufotora akoresheje telefoni irushanwa ryo gusimbuka umugozi. Ahindukiye agiye gutanga telefoni umugabo yaje yiruka amutera umugeri uremereye cyane mu mugongo.

Abashinzwe umutekano bahise bafata uwo mugabo baramujyana, agenda asakuza ngo ‘Mfasha! Nkeneye imodoka ya Lamborghini!”

Schwarzenegger wituye hasi, yaje kuva aho nyuma gato, hashize amasaha make agaragara kuri Twitter ari kubwira abantu gukurikirana irushanwa rya Arnold Sports Africa.

Yakomeje ashimira inzego z’umutekano zamufashije ndetse n’abantu bakomeje kugaragaza ko bamuhangayikiye, avuga ko icyingenzi aruko bareka gukomeza gusakaza amashusho y’uwo mugabo usa naho akeneye kwamamara.

Yavuze ko icyiza ari uko basangiza bagenzi babo amafoto y’abakinnyi bitabiriye irushanwa ibyariya mashusho yo bigahagarikwa.