Print

Zinedine Zidane yasuzuguye cyane Gareth Bale bibabaza abakunzi ba ruhago

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 May 2019 Yasuwe: 5270

Bale wari wifuje gusezera abafana akina umukino wa nyuma Real Madrid yakiniye ku kibuga Santiago Bernabeu muri uyu mwaka w’imikino igatsindwa na Real Betis ibitego 2-0,ubusabe bwe bwanzwe na Zidane wamugumishije ku ntebe y’abasimbura,iminota 90 irangira adakinnye.

Ntabwo Bale yashimishijwe nibyo yakorewe na Zidane,ifirimbi ya nyuma ikimara kuvuga yahise yinjira mu rwambariro,ntiyifatanya na bagenzi be kuzenguruka ikibuga bashimira abafana bababaye hafi muri uyu mwaka w’imikino wabagendekeye nabi cyane.

Umutoza Zidane yabwiye abanyamakuru nyuma y’umukino ko niyo aza kuba yemerewe gusimbuza umukinnyi wa kane,atari gushyiramo Gareth Bale.

Zidane ntiyishimiwe n’abakunzi ba ruhago kuko benshi bibutse ibyo yakoreye Real Madrid birimo no kuyihesha UEFA Champions 3 zikurikiranya zirimo iheruka yatsinze ibitego 2 wenyine mu mukino batsinzemo Liverpool ibitego 3-1 I Kiev.

Bale yababajwe no gusuzugurwa na Zidane muri ubu buryo,byatumye benshi bemeza ko agomba gusohoka muri Real Madrid muri iyi mpeshyi aho yifuzwa n’amakipe arimo PSG,Manchester United na Tottenham.



Bale yarakariye Zidane wamwimye amahirwe yo gusezera ku bafana ba Real Madrid