Print

Mani Martin yahishuye impamvu nyamukuru Sauti Sol yamutereranye

Yanditwe na: Martin Munezero 20 May 2019 Yasuwe: 1314

Tariki 2 Gicurasi 2019 nibwo amashusho y’indirimbo yitwa ‘Mapenzi’ Mani Martin yahuriyemo na Sauti Sol yari amaze umwaka n’imisago yashyizwe hanze.

Iyi ndirmbo yavugishije benshi bavuze ko ibintu Sauti Sol yakoreye Mani Martin Atari byo dore ko hari abari batangiye kwereka iri tsinda ko ibyo ryakoze bitanogeye amaso batangiza ikiswe #Mutesautisol

Mu kiganiro Samedi détente gitambuka kuri Radio Rwanda, Mani Martin yabajijwe impamvu Sauti Sol itari kwamamaza iyi ndirimbo, avuga ko mbere bajya gukorana icyo kintu batari bigeze bakivuganaho.

Uyu muhanzi yabajijwe akayabo yishyuye aba bahanzi asubiza ko nta kintu yigeze abaha ndetse ko baza mu Rwanda atari we wari ubafite mu nshingano ngo icyo yakoze ari ukubategera gusa.

Yakomeje avuga ko abanyamahanga bikunda cyane kurusha uko abantu babikeka, ati “Abanyamahanga barikunda cyane kurusha uko tubikeka, kugeza uyu munsi ntabwo nzi impamvu nyayo batari kwamamaza iriya ndirimbo kuko mbandikira ntibanansubize.”

Uyu muhanzi avuga ko iyo aba bahanzi iyi ndirimbo bayamamaza ku mbuga nkoranyambaga byari kugira akamaro mu buryo bukomeye kuko bafite abantu benshi babakurikira.

Kuri Mani Martin ngo abantu bakwiriye gukunda ibintu byo mu Rwanda bakabishyigikira.

Uyu muhanzi yemeza ko n’ubwo Sauti Sol itigeze ishyira imbaraga mu kwamamaza iyi ndirimbo hari abantu bamwe bamubwira ko bajya bayibona kuri televiziyo nke zo muri Kenya.


Comments

ndayambaje 20 May 2019

Ark numvise Atari nanziza pe