Print

US: Umuherwe yarihiye Abanyeshuli barangije kaminuza inguzanyo bari barafashe barizwa n’ibyishimo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 May 2019 Yasuwe: 2959

Abanyeshuli bagera kuri 430 bari bitabiriye umuhango wo guhabwa impamyabumenyi zabo kuri iki cyumweru,batunguwe no kumva imbwirwaruhame y’uyu muherwe Robert F. Smith yiyemeza kubishyurira amadeni yose bari babereyemo kaminuza,ibyishimo birabataha.

Yagize ati “Mu izina ry’ibisekuru umunani by’umuryango wanjye wabaye muri iki gihugu, tugiye gushyira amavuta macye mu modoka yanyu.Abarangije muri 2019 ni abanjye. Umuryango wanjye utanze inkunga yo kubishyurira imyenda n’inguzanyo".

Aba banyeshuri barangije amasomo yabo muri iyi kaminuza iherereye Atlanta muri leta ya Georgia babwiwe na Smith ko azabishyurira imyenda yose n’inguzanyo bahawe zikabakaba miliyoni 40 z’amadolari ya US,bamwe bararira kubera ibyishimo abandi bavuza impundu.

Umuherwe Robert F. Smith, umwe mu birabura bazwi cyane mu bikorwa bya kimuntu, yavuze ko yabikoze kubera ko kaminuza ya Morehouse, ifite amateka mu kwigisha abahungu b’abirabura gusa.

Umuyobozi wa kaminuza ya Morehouse, David A. Thomas,yavuze ko iyi mpano aba banyeshuli bahawe izabafasha mu buzima bwabo bw’ejo hazaza, kuko bari bagiye kumara igihe barwana no kwishyura iri deni ariko kuri ubu bagiye gushaka akazi batuje.



Umuherwe Smith yateye ibyishimo abanyeshuli barangije kaminuza ubwo yabishyuriraga ideni rya miliyoni 40 z’amadolari barimo