Print

Umugore washyingiranywe n’ikiraro yatumye benshi bacika ururondogoro kubera impeta yacyambitse [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 May 2019 Yasuwe: 5285

Uyu mugore yavuze ko yabonye iki kiraro cyubatswe mu kinyejana cya 14 aragikunda,niko kugenda ategura ubukwe ndetse akigurira impeta mu birori yakoze mu mwaka wa 2013.

Uyu mugore yabwiye abanyamakuru ko ubwo yari yasuye Ubufaransa,yakunze uko iki kiraro cyubatse,bimutera kugira icyifuzo cy’uko cyamubera umugabo niko gutumira inshuti ze 14 ziramuherekeza mu bukwe bwo gusezerana nacyo yamabaye imyenda y’abageni ndetse ngo ubukwe bwe bwahawe umugisha na meya w’umujyi Saint-Jean-de-Fos uturanye n’iki kiraro.

Jodi yagize ati “Gushyingiranwa n’ikiraro ni byiza.Niyumvise nk’umugeni ndetse ku munsi w’ubukwe nari meze nk’igikomangomakazi.Nacyambitse impeta.Mwarakibonye ni cyiza cyane [ikiraro] gifite imbaraga.Narakibonye ndavuga nti yego “uyu niwe twagirana imishyikirano.Gituma numva nishimiye isi.”

Uretse aya magambo Jodi Rose yanditse ubutumwa burebure ku rubuga rwe asingiza iki kiraro cyamutwaye umutima bikarangira yiyemeje gushyingiranwa nacyo.




Jodi Rose yashyingiranywe n’ikiraro anacyambika impeta


Comments

bikote 21 May 2019

Ubuse mwagahekamwe nibigera aho gusangira ibyishimo byabashakanye bizagenda bite? Akaga karagwira! Mbega abazungu ngo barata umuco