Print

Muri Uganda hadutse intambara idasanzwe y’abahanzi 2 bakiri bato[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 20 May 2019 Yasuwe: 3524

Fresh Kid yamenyekanye cyane ahanini biturutse ku Munyamabanga wa Leta ushinzwe Urubyiruko n’Abana muri icyo gihugu wamwangiye kongera kuririmba mu tubari, anamubwira ko nadahagarika umuziki azamufunga.

Undi mwana utari usanzwe azwi, Samson Eroku wiyita Sammy Kid yaje ahangana na Fresh Kid, avuga ko yamutanze kugera mu muziki.

Sammy Kid wiga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza, yasohoye indirimbo yise Mawulire abwira Fresh Kid ko afite imyitwarire mibi kandi akishyira hejuru.

Muri iyo ndirimbo Samson Eroku abwira Fresh Kid kureka gushaka udukoryo tudafatika ngo akunde amenyekane, ahubwo agashyira ingufu mu gukora umuziki. Anamusaba kureka kwitwara nk’aho aruta abandi bana b’abahanzi.

Uyu mwana yagiriye inama mugenzi we Fresh Kid yo kutongera kwibasira abayobozi b’icyo gihugu nk’uko yabikoze mu biganiro yagize mu mezi ashize.

Sammy Kid kandi muri ‘Mawulire’ yamusabye kutinjira muri politiki kuko ari urwego rumurenze, ahubwo akibanda ku kubyaza umusaruro impano ye kuko atazi izo abandi bana bafite.

Chimpreports ivuga ko Eroku wiyita Sammy Kid yinjiye mu muziki muri Gicurasi y’umwaka ushize; amaze gusohora indirimbo enye, ebyiri zifite amashusho zirimo Mawulire aherutse gushyira hanze.

Sammy Kid akorera mu nzu y’umuziki yitwa Blackfut. Agiye gusohora indi ndirimbo asaba guverinoma ya Uganda kugabanya imisoro no kongera imishahara y’abakozi.
Indirimbo ze azandikirwa na Bernard Gabriel Okurutu wiyita Blackfut.