Print

Abantu 11 muri Brazil barasiwe mu kabari gaciriritse barapfa

Yanditwe na: Martin Munezero 20 May 2019 Yasuwe: 1366

Iri tsinda ry’abicanyi baje bambaye mask ngo bahishe mu maso habo ubwo bahageraga bari mu modoka no kuri moto mbere yuko barasa abagore batandatu n’abagabo batanu bari muri ako kabari gaciriritse.

Gusa nta makuru yorohereza gukurikirana iki cyaha ndetse nta n’uwatawe muri yombi uraboneka guhera ku mugoroba wejo. Imyirondoro y’abahasize ubuzima ntiyatangajwe.

Amwe mu mafoto yafashwe nyuma y’iraswa yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekanako abishwe bari baryamye hasi ndetse umugore umwe mu barashwe yari ku gasongero k’akabari.

Ubu bwicanyi bwabereye ahaturanye na Guamá hamwe mu hantu harindwi (7) habera ubwicanyi bukabije mu mujyi wa Belem ahoherejwe igisirikare ngo bahacungire umutekano mu kwezi kwa gatatu ngo bakaze umutekano.

Aho kandi habereye ubwicanyi ndengakamere bwahitanye abagera kuri 756 muri leta ya Para.


Comments

mazina 20 May 2019

Muli Latin America aho Brazil ibarizwa,habayo Violence nini kurusha mu bindi bihugu byose byo ku isi.
Usanga mu bihugu byaho byinshi,average y’abantu bicwa ku munsi berenga 50.
Ni ryari Violence izacika ku isi?Ku munsi w’imperuka,nkuko dusoma muli Daniel 2:44,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu,ishyireho ubwayo buzaba buyobowe na Yesu nkuko Ibyahishuwe 11:15 havuga.
Kuli uwo munsi kandi,nkuko Imigani 2:21,22 havuga,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo n’abakora Violence,isigaze gusa abantu bayumvira.Noneho isi ibe paradizo.