Print

Umupadiri wahagaritswe na kiliziya kubera imyitwarire idahwitse yasezeranye mu mategeko [Amafoto]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 May 2019 Yasuwe: 7817

Amafoto akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga,yagaragaje uyu Padiri Serinda Cesar, wahoze muri Paruwasi ya Kiruhura,afashe ku ibendera ry’igihugu n’ikiganza cy’iburyo,indi ari kwambika impeta uyu mugore bivugwa ko barushinze.

Amakuru akomeza gukwirakwizwa ni uko Padiri Serinda n’uyu mugore basezeranye kubana akaramata mu mpera z’icyumweru gishize tariki ya 18 Gicurasi 2019.

Nkuko ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru kibitangaza, amakuru yizewe yakigezeho ni uko uyu mupadiri yari amaze igihe gisaga umwaka ahagaritswe ku mirimo y’ubuseseridoti, kubera imyitwarire itajyanye n’indangaciro z’Abihayimana.

Igisonga cya Musenyeri wa Diyosezi ya Butare, Musenyeri Jean Marie Vianney Gahizi, yabwiye IGIHE ko iby’iyi nkuru yo kurongora kwa Padiri Serinda ntacyo abiziho, ariko ahamya ko yari amaze igihe ahagaritswe muri Kiliziya.

Ati “Hashize umwaka ahagaritswe kubera ikibazo cy’imyitwarire, si n’ubwa mbere yahagaritswe si n’ubwa kabiri. Igihano bari bamuhaye cyari icy’umwaka, amakuru bagenzi banjye bampaye ni uko ngo mu minsi ishize yari yibukije musenyeri ko igihano cye cyarangiye, akaba yarasabaga kugaruka.

Amafoto amugaragaza asezerana nanjye nayabonye ariko sinahamya ukuri kwayo. Muri make nta makuru dufite kuri ibyo bintu. Navuga ko bintunguye ariko nanone sinavuga ko bintunguye cyane.”

Hari amakuru avuga ko mu byatumye Padiri Serinda ahabwa igihano harimo kuba yari yarabyaranye n’abagore batandukanye.

Musenyeri Gahizi ati “Hari igihe nigeze kumva rimwe hari umugore wazanye ikirego, avuga ko babyaranye. Ibyo yahaniwe harimo nicyo cyo kuba yarabyaranye n’abagore.”

Ku bijyanye nuko Padiri Serinda n’ubundi yari kuzagirwa umulayiki mu minsi ya vuba, Musenyeri Gahizi yavuze ko ntacyo abiziho.

Amafoto yagaragaye ntarimo aya Padiri Serinda asezerana imbere y’Imana. Gusa dukurikije ibitangazwa na Musenyeri Gahizi, Kiliziya ntabwo yamuha isezerano cyane ko yari yarayisezeranyije kuba umusaserudoti iteka.

Ikindi ntabwo bigaragara ko yavuye mu Gipadiri ngo yandikire Papa, amusaba gusesa isezerano rya mbere ry’ubusaserdoti, akitwa umulayiki hanyuma akabona gushyingiranwa n’uwo yihebeye muri Kiliziya. Icyakora ashobora kujya mu rindi dini rikamusezeranya mu gihe abyifuza.



Inkuru ya IGIHE


Comments

sezikeye 21 May 2019

Kuba muli Gatolika abapadiri n’abasenyeri nyamwinshi bakora icyaha cy’ubusambanyi,biterwa nuko birengagiza itegeko ry’imana rivuga ko “Niba unaniwe kwifata ugomba kurongora”.Byisomere muli 1 Abakorinto 7:9. Nubwo Gatolika ivuga ko Petero ari Paapa wa mbere , ntabwo aribyo kuko Bible ivuga ko Petero yali afite umugore. Ndetse YESU yakijije indwara Nyirabukwe wa Petero.Byisomere muli Matayo 8:14.Abapadiri ibihumbi n’ibihumbi ku isi baregwa gusambanya abana n’abagore.Muribuka Abasenyeri 34 bo muli Chili bose baherutse kwegura kubera ubusambanyi.Cyangwa Cardinal George PELL wo muli Australia,Vatican’s number 3 (Vatican’s Secretary of Finances).Ashinjwa ubusambanyi n’abantu 50 yabikoreye.Abenshi ni Choir Boys.Urukiko rwamukatiye imyaka 6 y’igifungo,le 13/03/2019.Utibagiwe na Cardinal Donald WUERL hamwe n’uwo yasimbuye,Cardinal Theodore Edgar Mc CARRICK,bombi bayoboye Archdiocese ya Washington DC. Nabo bashinjwa ubusambanyi.Cardinal Philippe BARBARIN,Archbishop wa LYON,yakatiwe amezi 6 y’igifungo,le 06/03/2019 kubera ubusambanyi.Mu gitabo yise “In the Closet of the Vatican”,umushakashatsi witwa Frederic Martel,yakoze anketi mu bantu 1 500 bakora cyangwa bigeze gukora muli Vatican,barimo aba Cardinals 41, abasenyeri n’abacamanza 52, ba ambasaderi ba Papa 45, abarinzi ba Papa 11 bakomoka mu Busuwisi,abapadiri 200,bamubwira ko 80% by’Abapadiri b’I Vatican baryamana n’abo bahuje igitsina.Nyamara Gatolika yigisha ko ariyo "Kiliziya yonyine itunganye".


Gatebuka Gaspard 21 May 2019

Jye ndabona iyi nkuru ari impimbano. Iyo itaba impimbano bari kuvuga yarasezeranye na nde (amazina) umurenge yasezeraniyemo. Mbese umwirondoro wuzuye ku bunyarwanda. Iyi nkuru rero nta na kimwe igaragaza. Umuyobozi wamusezeranije ni inde ? Ari he ? Ko agomba kugaragara hafi y’ibendera ry’u Rwanda...