Print

Diamond yibasiwe bikomeye n’umusore uvuga ko yamutwaye Tanasha

Yanditwe na: Martin Munezero 21 May 2019 Yasuwe: 5081

Tanasha na Diamond bagaragaje ko bakundana mu mpera z’umwaka wa 2018. Ntibyari bizwi ko uyu mukobwa yaba afite undi musore bakundana.

Agira icyo avuga kuri ibi, Diamond yavuze ko ntacyo abiziho. Ubwo yasubizaga umunyamakuru wari umubajije niba ibivugwa n’uyu musore byaba ari ukuri, yavuze ko Tanasha atigeze amubwira ko hari undi musore bakundaga mbere y’uko bamenyana.

Avuga ko iyo aza kuba ahari, Tanasha yari kubimubwira. Ati “ Ese ubu namubwira [umusore uvuga ko yamutwaye umugore] iki? Ntiyigeze ambwira ko afite umukunzi [Tanasha]. Iyo aza kuba amufite bari kubiganira hagati yabo bakabikemura.”

Umuhanzi mugenzi we, Rayvanny na we ukorera umuziki muri Wasafi ya Diamond, yakuriye inzira ku murima uyu musore nyuma yuko yibasiye Diamond. Ikinyamakuru Ghafla kivuga ko akiri muto, ko yava ku bintu kuko Tanasha yabaye uw’undi mugabo.

Ati “ Mu mubwire areke kuzana intambara kuko Tanasha ari uwa Diamond. Dushaka kumushyingira, bityo yareka kuzana inkuta hagati yacu.”


Comments

aca umalaya 22 May 2019

attraction sexuelle itandukanye no gukundana