Print

Neymar Jr yabuze mu birori bikomeye by’ikipe ya Paris Saint-Germain yagiye kwiryohereza mu kabyiniro na Rihana[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 21 May 2019 Yasuwe: 5937

Ni nyuma yo kutitabira ibirori byo kwimika umukinnyi wahize abandi muri Paris Saint-Germain,wegukanywe na Kylian Mbappe.

Uyu musore yaje gufotorerwa mu kabyiniro k’ahitwa “The Boum Boum” yitabiriye ibirori Rihanna yamurikagamo ibikorwa bye ndetse hasakazwa amafoto y’aba bombi bari mu bihe byiza.

Neymar nta gihembo na kimwe yegukanye nk’umukinnyi ku bihembo bitangwa muri Ligue 1 kuri iki cyumweru, aho Kylian Mbappe yatwaye ibihembo bibiri, igihembo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi ndetse n’igihembo cy’umukinnyi ukiri muto witwaye neza mu mwaka w’imikino wa 2018/2019.

Ni nyuma yo kumara igihe kitari gito afite imvune, aho yaje mu ikipe y’umwaka muri shampiyona y’igihugu cy’u Bufaransa (Ligue 1). PSG ni yo ifite abakinnyi benshi muri ino shampiyona aho ifitemo abakinnyi batandatu ari bo: Marquinhos, Thiago Silva, Angel Di Maria, Marco Verratti, Neymar ndetse na Mbappe.