Moise Katumbi wahungutse ku munsi w’ejo taliki ya 20 Gicurasi 2019 nyuma y’imyaka 3 yari amaze mu buhungiro,Yasabye perezida mushya wa RDC,Felix Tshisekedi guhindura iki gihugu cyibasiriwe n’intambara z’urudaca.
Yagize ati “Icyo nifuza kuri perezida mushya ni uko yahindura iki gihugu.Nubwo tutavuga rumwe na Leta twiteguye kumufasha kubaka iki gihugu.Tugiye kunenga aho kunengwa.”
Nkuko ikinyamakuru RFI kibitangaza,Moise Katumbi yasabye minisitiri w’intebe mushya Sylvestre Ilunga Ilunkamba ko nawe yazana impinduka mu gihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo.
Yagize ati “Nizeye ko Minisitiri mushya agiye kumva abaturage,bakava mu buzima buteye akaga barimo.”
Umuherwe Moïse Katumbi wari umaze imyaka 3 mu buhungiro kubera ibyaha yashinjwe n’ubushinjacyaha bwa RDC mu mwaka wa 2016,yahungutse kuri uyu wa mbere,yakirwa nk’umwami n’imbaga y’abakongomani I Lubumbashi.