Print

Haruna Niyonzima yakoze amateka atarakorwa n’undi mukinnyi muri Tanzania

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 May 2019 Yasuwe: 3414

Haruna Niyonzima usanzwe ari kapiteni wa Amavubi,amaze iminsi yitwara neza nyuma yo gukira imvune yamuzengereje igatuma umwaka we wa mbere muri Simba SC ugenda nabi.

Mu myaka 9 Haruna Niyonzima amaze mu gihugu cya Tanzania,yatwayemo ibikombe 7 bya shampiyona,mu makipe 2 yakiniye ariyo Simba SC na Yanga Africans yahereyemo.

Simba SC yabashije kwegukana Igikombe cya Shampiyona, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 21 Gicurasi 2019,itsinze Singida United ibitego 2-0 birimo igitego cya Kagere Meddie nawe wujuje ibitego 23 muri shampiyona.


Haruna na kagere bafashije Simba SC kwegukana igikombe cya shampiyona ku nshuro ya kabiri yikurikiranya


Comments

Kigali 22 May 2019

byiza cyane kuri Haruna, icyamufashije nukunyura muri Rayon sport mbere yuko ajya muri APR fc kandi icyo gihe amakipe yose yarakomeye cyane. ubu a akinnyi bavuye muri Rayon bakajya muri APR fc basubirinyuma cyane cfr Mangwende,Xavio, Mustapha basigaye bagwirirana cyane mukibuga. ikindi kerekana ko mu Rda umupira uhari nukuntu Rayon sport ifata abakinnyi birukanywe muyandi makipe yahano ikabashakira abatoza bakomeye bakabazamurira urwego none dore bagiye gutwara championa.