Print

Umugore w’umunyezamu Casillas nawe yatangaje ko arwaye indwara ikomeye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 May 2019 Yasuwe: 2568

Uyu munyamakurukazi ukunzwe muri Espagne,yababaje benshi kubera iyi nkuru ibabaje yatangarije ku mbuga nkoranyambaga ze nyuma y’ibyumweru 3,umugabo we Iker Casillas avuye mu bitaro nyuma yo gufatwa n’indwara y’umutima.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo Sara Carbonero yabwiye abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ko arwaye kanseri muri nyababyeyi.

Yagize ati “Mu minsi ishize nafashwe ibizamini,abaganga bambwira ko mfite kanseri muri nyababyeyi ngomba kubagwa.Byose bimeze neza kuko uburwayi bwagaragaye hakiri kare.Ndacyafite amezi menshi yo gukomeza guhatana ndetse mpabwa ubufasha butandukanye.

Ndatuje kandi nizeye ko byose bizagenda neza.Ndabizi urugendo rurakomeye ariko impera zarwo zizaba nziza cyane.”

Sara Carbonero w’imyaka 35, amaze imyaka 10 abana na Iker Casillas,bafitanye abana 2 b’abahungu.




Umugore wa Casillas nawe arwaye kanseri nyuma y’umugabo we nawe urwaye umutima