Print

Leta ya Washington muri US yemeye gukoresha imirambo nk’ifumbire

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 May 2019 Yasuwe: 1892

Iki gikorwa kiri kubonwa nk’ikigamije gusimbura gutwika imirambo no gushyingura, ndetse nk’igishobotse gukurikizwa mu bice by’imijyi aho ubutaka bwo kubakaho amarimbi ari buto.

Nyuma yaho umurambo uhindukiye ifumbire, abo mu muryango wa nyakwigendera bazajya bahabwa icyo gitaka, bagikoreshe mu gufumbira indabo, imboga cyangwa ibiti.

Umushinga w’iri tegeko washyizweho umukono nk’itegeko ku munsi w’ejo ku wa kabiri taliki ya 21 Gicurasi 2019 na Guverineri Jay Inslee w’iyi leta ya Washington.

Katrina Spade, wahirimbaniye ko iri tegeko ryemezwa, yashinze kompanyi ishobora kuba iya mbere izafasha muri icyo gikorwa cyo guhindura imirambo ifumbire.


Comments

mazina 23 May 2019

Nahitamo ibi aho kugirango batwike umurambo.Upfuye aba yabaye zero.Nkuko bible ivuga,asubira mu gitaka,ntabwo yitaba Imana.Bisome muli Umubwiriza 3:19,20.Ariko ku Munsi wa nyuma,nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6:40,abapfuye bumvira Imana azabazura abahe ubuzima bw’iteka.Bible yerekana neza ko abapfuye barakoraga ibyo Imana itubuza,cyangwa bariberaga mu byisi gusa ntibashake Imana,abo ntabwo bazazuka.Byararangiye.Niyo mpamvu Yesu yasize adusabye gushaka Imana,ntitwibere mu gushaka ibyisi gusa.