Print

Imbwa yababaje benshi kubera ukuntu yanze kuva ku muryango w’ishuli shebuja uherutse gupfa yigishirizagamo [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 May 2019 Yasuwe: 5242

Iyi mbwa yakundaga shebuja ku buryo butangaje,yananiwe kwakira urupfu rwa shebuja ndetse imaze iminsi myinshi yirirwa ku ishuli yigishagamo kugira ngo nibura bongere babonane.

Mu mashusho yacaracaye ku mbuga nkoranyambaga,yagaragaje iyi mbwa yicaye ku muryango wa kaminuza shebuja Professor Carmelito Marcelo yigishagamo itegereje ko asohoka kandi yarapfuye.

Iyi mbwa yagerageje gushwaratura urugi n’amaguru yayo kugira ngo Professor Carmelito Marcelo wari shebuja asohoke,irategereza iraheba.

Prof. Carmelito wapfuye ku myaka 58,yakundanye n’iyi mbwa yitwa Buboy imyaka irenga ibiri,aho yamusangaga ku kazi ke ko kwigisha yakoreraga muri kaminuza yitwa Mabalacat City College mu gitondo akayiha ibyo kurya ikongera kugaruka gufata ibyo kurya bya saa sita.

Prof.Carmelito yahagaritse kuza ku ishuli mu minsi ishize ubwo yafatwaga n’indwara y’umutima,yamuhitanye kuwa 18 Gicurasi uyu mwaka.

Iyi mbwa imaze ibyumweru 2 iza ku ishuli kureba uyu mwarimu ikamubura,yarangiza ikicara ku muryango w’ishuli ikanga kuhava.




Imbwa yitwa Buboy yanze kuva ku muryango w’ishuli shebuja wapfuye yigishirizagamo


Comments

mazina 23 May 2019

Erega burya n’Inyamaswa zigira ubwenge,nubwo zitabunganya n’abantu.Zigira icyo bita "sens de l’amour".Ndetse nkuko Umubwiriza 3:19,20 havuga,uko zipfa natwe niko dupfa.Kimwe natwe,nazo zavuye mu mukungugu kandi ziwusubiramo kimwe natwe.Itandukaniro gusa ni rimwe:Nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6:40,abantu bapfuye bumviraga Imana,izabazura ku munsi w’imperuka,ibahe ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ariko Inyamaswa zo ntabwo zizazuka.Kuraho cya kinyoma abanyamadini bigisha ngo iyo dupfuye tuba twitabye Imana.