Print

Gasimba ararira ayo kwarika nyuma y’uko APR FC itsinzwe na Muhanga FC akirukanwa n’umugore we mu rugo

Yanditwe na: Martin Munezero 22 May 2019 Yasuwe: 5334

Ni umugabo uzwiho gutanga ibitekerezo ku ikipe ya APR FC ahamagara ku maradio anyuranye aho yiyemerera ko ari umufana ukomeye wa APR FC.

Ubwo uwo mugabo Harerimana Emanuel (Gasimba) yahamagaraga kuri KT Radio, mu kiganiro cy’imikino, KT Sports, ku wa mbere tariki 20 Gicurasi 2019, mu maganya menshi, yavuze ko ikipe ye imuteje umwiryane n’umugore we aho icyo gihe yari yirukanywe mu rugo arara hanze.

Ni umugabo ubanye n’umugore we nk’abakeba babiri mu rugo rwabo kuko ikipe yihebeye ari APR, mu gihe umugore we yihebeye ikipe ya Rayon Sports.

Ngo ubundi babagaho neza mu bwumvikane, aho umwe yajyaga atsinda akihanganisha uwatsinzwe.

Ariko ngo byaje guhindukira ku mukino wahuje Rayon sports na APR FC ku itariki 20 Mata 2019, aho Rayon Sports yatsinze APR igitego 1-0.

Ngo uwo mugabo yatashye iwe ababajwe no kubura amanota atatu, ariko yizeye ko umugore we wari umaze gutsinda amuhumuriza akamwihanganisha nk’uko basanzwe babigenza ariko atangazwa no kwirukanwa mu rugo akarazwa hanze.

Ati “Nyuma y’iyo match (umukino) natashye mbabaye nyuma yo gutakaza amanota atatu, ariko nizeye ko umugore ampoza akanyihanganisha nk’uko twari dusanzwe tubigenza, ariko ntungurwa no gusohorwa hanze aba ari na ho ndara.”

Gasimba avuga ko kurazwa hanze n’umugore nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports, byari biri mu masezerano bagiranye aho bemeranyijwe ko Rayon Sports nitsinda APR umugabo agomba kumara amezi abiri adatera akabariro ari na ko amara icyumweru arara hanze.

Gasimba avuga akimara kurazwa hanze n’umugore, ngo bwakeye amusaba imbabazi, umugore ngo arazimuha agaruka mu nzu.

Ati “Umugore nyuma yo kundaza hanze, bwarakeye nsaba imbabazi nk’umuntu w’umugabo, ngaruka mu nzu”.

Ngo nyuma y’izo mbabazi byaje guhumira ku mirari, aho APR FC yari imaze gutsindwa n’ikipe ya Muhanga, noneho umugore ngo yanga kwihanganira umugabo we yongera kumwirukana nk’uko yakomeje abivuga.

Ati “Umunsi duhura n’ikipe ya Muhanga idutsinda ibitego bibiri, ubwo nyine byabaye insubiracyaha ku mbabazi nari nasabye nongera kurazwa hanze. Ibaze umuntu w’umugabo nkanjye Gasimba, ugurira umugore igitenge cy’ibihumbi 200, super wax yarangiza akangaburira ibiryo abana basigaje, ntabwo byemewe, umugabo ni umugabo mu rugo rwe, ibi birambabaje cyane”.

Gasimba avuga ko ibyo bibazo mu muryango we, bije muri iyi minsi APR itangiye gutsindwa itakaza amanota, avuga ko mu myaka ibiri bamaranye bari babanye neza.

Gasimba ubu ngo yatangiye inzira zo gusaba ubutane n’umugore we, umwe akaba ukwe.

Ati “Impamvu ntashobora kubana n’umugore wanjye, ni uko tutemeranya ku ikipe dufana, ibyo ni ibintu byumvikana kandi aho kugira ngo umuntu yice undi cyangwa abangamirwe n’undi, badutandukanya kuko tutanasezeranye n’imbere y’amategeko, ariko njye nemera ibyo ubuyobozi bunsaba, niba ari indezo njye nkazajya nyitanga ariko nkamuha amahoro nanjye akampa amahoro”.

Gasimba asanzwe akora akazi k’ubutoza, aho avuga ko ari umutoza wa academy ya Jimmy Gatete, umukinnyi wabiciye bigacika ageza n’amavubi ku nshuro ya mbere mu marushanwa Nyafurika ya CAN yabereye muri Tunisia muri 2004.


Comments

aimable sikubwabo 23 June 2019

nibatane uwomugore namwica pe?


aimable sikubwabo 23 June 2019

nibatane uwomugore namwica pe?


aimable sikubwabo 23 June 2019

nibatane uwomugore namwica pe?


kd 22 May 2019

Oya Gasimba we ubwo sport yaba ibaye intambara cyeretse niba hari ikindi muduhishe ahubwo nimurusheho kubana neza kuko muri kwigana kandi ndabona amasomo arangiye mwicarane musase inzobe mukundane kurusha kandi mwubahane naho ubundi mwaba muri abafana babi