Print

Umwe mu bana batorotse gereza ya Nyagatare ku munsi w’ejo yafashwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 May 2019 Yasuwe: 2863

Ku munsi w’ejo,tariki ya 21 Gicurasi 2019,nibwo hasakaye amakuru ko mu rukererera umwana witwa Mugisha Sam wakatiwe imyaka itatu n’amezi atandatu kubera icyaha cyo gufata ku ngufu, na mugenzi we Tuyishimire Alphonse wakatiwe imyaka itanu na we kubera iki cyaha,batorotse iyi gereza.

Iyi nkuru ikimenyekana, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) rwahise rutangira kubashaka no gukusanya amakuru y’aho baherereye,none byarangiye rutangaje ko rwabafashe nyuma y’umunsi umwe.

RCS ibinyujije ku rubuga rwa Twitter yatangaje ko Tuyishime wahamijwe icyaha cyo gufata ku ngufu wari watorotse gereza y’Abana ya Nyagatare yafatiwe mu Murenge wa Gitoki mu Karere ka Gatsibo, akaba agiye gukomeza gukurikiranwa ku byaha yakoze.

Yagize ati "Tuyishime Alphonse wari ufungiwe gufata ku ngufu, wari watorotse gereza ya Nyagatare,yafashwe nyuma y’umunsi umwe kandi agomba kugezwa imbere y’ubutabera.Mugisha Sam we aracyashakishwa.Turashimira abaturage batuye i Gitoki kubera amakuru y’umutekano batanze."

RCS yashimiye abaturage bo mu murenge wa Gitoki,mu karere ka Gatsibo batanze amakuru y’umutekano yatumye Tuyishimire afatwa.Ni ubwa mbere kuva Gereza y’Abana ya Nyagatare yashingwa.

Amategeko ahana y’u Rwanda agena ko umuntu wese utoroka yarakatiwe, iyo afashwe ahanishwa igihano gikubye inshuro ebyiri icyo yari asigaje.


Comments

Kanyombya 23 May 2019

Kuki RCS itwitinga ibwira abanyarwanda baba abatorotse, abakorewe ibyaha n’abaturage basabwa gucunga kugirango batange amakuru ku bintu bibera mu Rwanda bibera ku banyarwanda? Ubukoloni nkubu buzacika ryari? Ndumunyarwanda/ Authenticité ku mugani wa Mobutu, ibibyo ntibiyireba?