Print

Ubushinjacyaha bwashyikirije dosiye ya Nsabimana Callixte “Sankara”urukiko

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 May 2019 Yasuwe: 2077

Sankara wafashwe kuwa13 Mata 2019, u Rwanda rukemeza ko rumufite ku wa 30 Mata 2019,ashinjwa ibyaha bitandukanye birimo iterabwoba ndetse no kwigamba guhungabanya umutekano w’igihugu.

Nkuko Ubushinjacyaha bukuru bwabinyujije ku rukuta rwabo rwa Twitter, bwemeje ko bwamaze gushyikiriza urukiko dosiye irimo ibyaha Sankara ashinjwa kugira ngo habeho ibijyanye no kubimumenyesha.

Ibi ngo byakozwe nyuma y’iperereza bwakozwe bufatanyije n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB.

Nsabimana Callixte “Sankara” yatangarije ibinyamakuru mpuzamahanga ndetse no ku mbuga nkoranyambaga ko umutwe wa FLN yari abereye umuvugizi wafashe ishyamba rya Nyungwe ndetse yigamba ibitero by’ahitwa Nyabimata muri Nyamagabe.