Print

Rayon Sports yatomboye AS Kigali mu gihe APR FC ishobora kuzoroherwa n’intangiriro z’igikombe cy’Amahoro 2019

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 May 2019 Yasuwe: 2561

Ku nshuro ya mbere mu mateka,ku cyicaro cya FERWAFA habereye tombola y’igikombe cy’Amahoro, yayobowe na Kamanzi Karim wakiniye Amavubi muri CAN 2004,umutoza Nshimiyimana Eric wahoze atoza AS Kigali n’Amavubi na Kayishakire Hadidja ushinzwe umupira w’abagore muri FERWAFA.

Igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka kizitabirwa n’abagabo n’abagore aho mu bagabo kizitabirwa n’amakipe 20 arimo 12 yo mu cyiciro cya mbere yiyandikishije agatanga ibihumbi 100 FRW mu gihe mu bagore kizakinwa n’amakipe icyenda,yagabanyijwe mu matsinda atatu.

FERWAFA yiyemeje ko igikombe cy’Amahoro kigiye kuzajya gikorerwa Tombola inyuze mu mucyo ndetse ibyo guhuza amakipe yo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri nta tombola ibaye ngo byabaye amateka.

Igikombe giheruka cyatwawe na Mukura VS yatsinze Rayon Sports kuri penaliti 3-1 nyuma yo kunganya 0-0 mu minota 120.

Uko amakipe azahura

Tariki ya 4 Kamena 2019

Hope FC vs Gasogi United
AS Kigali vs Rayon Sports
Mukura VS vs Unity Sports Club
Interforce FC vs Intare FC
Sunrise FC vs Espoir FC

Tariki ya 5 Kamena 2019

Gicumbi FC vs Police FC
Vision FC vs Bugesera FC
APR FC vs Rwamagana FC
Etoile de l’Est vs Kiyovu Sports
Marines FC vs Etincelles FC

Mu bagore,amakipe 9 yagabanyijwe mu matsinda atatu:

Itsinda A: AS Kigali WFC, Inyemera WFC na AS Kabuye WFC.

Itsinda B: Rugende WFC, Kamonyi WFC na Scandinavia WFC.

Itsinda C: ES Mutunda WFC, Freedom de Gakenke WFC na Bugesera WFC.