Print

Jose Mourinho yatangaje inama ikomeye aherutse kugirwa na Cristiano Ronaldo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 May 2019 Yasuwe: 4338

Amakuru menshi aturuka mu Butaliyani aravuga ko Cristiano Ronaldo yasabye ubuyobozi bwa Juventus guha akazi mwene wabo Jose Mourinho kubera ubunararibonye afite mu irushanwa rya UEFA Champions League.

Ikinyamakuru Gazetta dello Sport cyo mu Butaliyani cyavuze kiti “impande 2 ziri gusunika kugira ngo Jose Mourinho atoze Juventus.umwe ni Jorge Mendes undi akaba Cristiano Ronaldo.”

Nyuma yo kumva aya makuru,Mourinho yahise asuka lisansi mu muriro,abwira Bein Sports ko yigeze kuganira n’umwe mu bakinnyi bakoranye amusaba ko yaza gutoza ikipe ya Juventus muri iyi mpeshyi.

Yagize ati “Umwe mu bakinnyi dufitanye umubano mwiza,yarambwiye ati “ugomba kuza kudutoza mu mpeshyi”ndamubwira nti “abantu baho ntibankunda”,arambwira ati “Nutsinda imikino 3 bazatangira kugukunda.”

Jose Mourinho ufite ubuhanga muri UEFA Champions League yatwaye kabiri,yatangaje ko mu mpeshyi yiteguye gutangira akazi mu ikipe ikomeye I Burayi.

Mourinho na Ronaldo nashyize hasi amakimbirane bigeze kugirana muri Real Madrid ndetse bashobora kongera gukorana mu mwaka w’imikino utaha.