Print

Diamond yamaze kugaragaza ko yaciye ukubiri n’abana be yabyaranye na Zari[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 22 May 2019 Yasuwe: 5060

Uyu muhanzi yagaragaje ko atagikeneye kumenya byinshi byerekeranye n’abana yabyaranye na Zari nyuma yo kureka kubakurikirana ku rubuga rwa Instagram.

Diamond yakuye Zari mu bantu bashobora kumureba kuri Instagram[block], ibyari umunabi hagati yabo byahindutse ibindi ubwo mu minsi yashize uyu muhanzi yashinjaga Zari ko mu gihe babanaga yaryamanaga na Peter Okoye wahoze muri P Square.

Diamond ubu asigaye akundana na Tanasha Donna, umunyamakuru ukomeye muri Kenya; Zari na we afite undi musore bahararanye ariko ntajya yerekana isura ye gusa urukundo rwabo rugeze aharyoshye.

Zari aheruka gushinja Diamond kuba umubyeyi gito wanigeze kwihakana umwana we[uwo yabyaranye na Mobeto], yanavuze ko yanze gusura abana be mu gihe uyu muhanzi amushinja ko yamusibiye amayira yamuhuza na bo.

Mu buryo busa no kwihimura, Diamond yakuye abana yabyaranye na Zari mu bantu akurikirana ubuzima bwabo kuri Instagram mu gihe uwo yabyaranye na Hamisa Mobeto amwitaho ndetse hari igihe yandika ibitekerezo ku mafoto ye.

Zari aherutse kugaragaza ko yarakajwe n’amagambo Diamond yatangaje, yandika ubutumwa bw’uruhererekane kuri Instagram agira ati “Ntuzigere wizera umugabo wihakanye inshuro nyinshi amaraso ye, ndabishimangira amaraso ye. Urumva ari ukuhe kuri kwasohoka mu kanwa ke?”

Yongeyeho ati “Niba naraguciye inyuma mbure abana ba njye. Menya amakosa yawe uyakoreshe ukure uhinduke ube umugabo uhamye.”