Print

Kirehe FC yahanitse agahimbazamusyi yahaga abakinnyi bayo kugira ngo bateshe Rayon Sports igikombe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 May 2019 Yasuwe: 4588

Ikipe ya Kirehe FC yiteguye cyane uyu mukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona,yahembye abakinnyi bayo ukwezi kumwe,irangije ihita ibimurira muri hoteli ya mbere muri aka karere kugira ngo bitegure gutsinda Rayon Sports.

Nkuko amakuru dukesha Radio 10 abitangaza,aba bakinnyi ba Kirehe FC babwiwe ko kubera ko bishyuje amafaranga menshi mu kwinjira ku kibuga,bazahita bahembwa amafaranga yose baberewemo ndetse banahabwe akayabo k’ibihumbi 100 FRW by’agahimbazamusyi,nibaramuka bahagaritse Rayon Sports ntitware igikombe.

Rayon Sports irasabwa gutsinda Kirehe FC kugira ngo abakunzi bayo bamanuke baririmba murera gusa ntibazoroherwa n’aba basore ba Kirehe bahawe ibya mirenge dore ko aribwo bwa mbere aba bakinnyi bategewe agahimbazamusyi k’ibihumbi 100 FRW.

Kirehe FC izakira uyu mukino w’umunsi wa 29 I Nyakarambi,yatangaje ko kwinjira kuri uyu mukino amafaranga make ari ibihumbi 3000 FRW, ahatwikiriye ni 10,000 Frw n’ibihumbi 5,000 Frw.

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 24 Gicurasi 2019,nibwo Kirehe FC izakira Rayon Sports I Nyakarambi,ku kibuga kigora benshi.


Comments

Emmanul 24 May 2019

nonese reka mbibarize,ibihumbi 100,n’ibihumbi 300 amanshi ni ayahe?musanze uko byagenze murabyibagiwe?nibo bangiza umupira wo murwanda.ubundi mujye kugira ishyaka amafaranga aze nyuma.ubundi nuko babyita agahimbaza musyi ariko iriya ni ruswa.


Kalisa 23 May 2019

Aka gakipe ngo ni Kirehe baraje bakamanure mu cyiciro cya kabiri maze kanahite gasenyuka burundu!
Ubundi se Rayon Sports yakabaye kimaranzara, barumva amafranga azava kuri kiriya gisa n’ikibuga yazahemba ibyo birarane byose n’ako gahimbazamusyi koko? Abantu bagiye bishima aho bashyikira! Keretse niba hari umuterankunga wemeye kubameneramo akantu... Ntibazamere nka Musanze gusa!!!


KING 23 May 2019

Remy waramutse neza
ubuse usanze intego ya Kirehe ya 1 ari ukubuza Rayon Sport igikombe
wakabaye wavuze amakuru nyayo intego ni ugutsinda tukaguma mu cyiciro cya 1 naho ibindi ubivuze nkumufana wa Rayon Sport atari umunyamakuru


ka.do 23 May 2019

Ariko amakipe yose aba ateze amariro kuri rayon sport kuyibuza igikombe...Nayose iragishaka nibabahe agahimbaza musyi kuko bakagomba atari ukubera rayon sport naho ubundi ibindi reka dutegereze