Print

KNC yababajwe bikomeye n’uko Gasogi United itatomboye Rayon Sports cyangwa APR FC ngo azihe isomo rya ruhago

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 May 2019 Yasuwe: 3300

KNC ntiyishimiye iyi tombola yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Gicurasi 2019,kuko yaje yifuza gutombora imwe mu makipe akomeye mu Rwanda hagati ya APR FC cyangwa Rayon Sports ariko yatomboye Hope FC rugikubita.

Yagize ati “Tubabajwe no gutombora ikipe nto,twashakaga gutombora ikipe nkuru, kugirango tubanze tubikemo Adversiare ubwoba,anarebe ubukaka n’ubushongore bwacu,ntabwo tuje hano gushyushya intebe.Birambabaje kuba ndatomboye APR FC cyangwa Rayon Sport,nibwo mwari kubona Gasogi icyo aricyo na gahunda dufite iyo ariyo."

Igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka mu bagabo, kizitabirwa n’amakipe 20 yiyandikishije harimo 12 yo mu cyiciro cya mbere. Ku ikubitiro, amakipe azabanza ahure, haboneke 10 yakomeje n’andi 6 ya yatsinzwe atandagajwe. Uko ari 16 azongera akore tombora y’uko 1/8 kizakinwa. Uko buri cyiciro kizajya gihinduka, hazajya habaho tombola kugeza ku mukino wa nyuma.


KNC yababajwe n’uko Gasogi FC yatomboye Hope FC


Comments

23 May 2019

Nucyikine wangu


John 23 May 2019

Ivuzivuzi.com

Buretse wa mugabo we niwivana imbere ya Hope uzahura n’izo wifuza zigukosore maze amagambo ashire ivuga! Ikibuga ntabwo ari studio ya Radio 1....


kd 23 May 2019

Humura aho bucyera muzahura ntarirarenga