Print

Umunyamategeko ukomeye muri US yakubise umugore we amuziza gutinda gukuramo imyenda ngo batere akabariro

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 May 2019 Yasuwe: 3761

Ikinyamakuru Sun Herald cyavuze ko uyu munyamategeko yari amerewe nabi ashaka gutera akabariro uyu mugore we atinda gukuramo imyenda ngo bakore iki gikorwa niko gufunga igipfunsi akimukubita mu maso.

Uyu mugabo w’imyaka 58 wo mu ishyaka ry’aba Republicans yageze mu rugo yasomye ku musemburo,watumye ashaka gutera akabariro n’umugore we utari ufite ubushake,aramutindira birangira amukubise igipfunsi mu maso.

Ubushakashatsi bwakozwe n’abashinzwe umutekano mu gace uyu McLeod akomokamo,bwavuze ko mu buriri bwe n’uyu mugore bahasanze amaraso uyu mugore yavuye nyuma yo gukubitwa iki gipfunsi mu maso.

Uyu mugabo yageze mu rugo afite ikirahuri cyuzuye inzoga niko kubwira umugore ngo akuremo imyenda batere akabariro,ntiyahita abyemera niko kumubaza ati “uri kunkinisha se?”,ahita amukubita igipfunsi mu maso.

Bwana McLeod yafunzwe kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize,gusa yarekuwe atanze ingwate y’amadolari y’amanyamerika igihumbi ndetse ubuyobozi bwa Mississippi bwamusabye kwegura burundu ku kazi ke.


Comments

Alphonse 23 May 2019

Nta mugayo bakunda kwitinzatinza.