Print

Itangazo rya cyamunara y’umutungo utimukanwa ugizwe n’isambu irimo inzu iri mu murenge wa Jabana mu karere ka Gasabo

Yanditwe na: Ubwanditsi 16 May 2019 Yasuwe: 105

Umuhesha w’inkiko w’umwuga aramenyesha abantu bose babyifuza ko kuwa gatanu taliki ya 24/5/2019 saa yine za mu gitondo (10h00) azagurisha muri cyamunara umutungo utimukanwa ugizwe n’isambu irimo inzu ya Nzeyimana Vianney iherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Jabana, Akagali ka Bweramvura, Umudugudu wa Gikingo mu rwego rwo gushyira mu bikorwa imyanzuro y’inteko y’Abunzi b’Umurenge wa Jabana yo kuwa 23/6/2017 no kuri 17/10/2019 ngo hishyurwe indishyi Niyonzima Elie yatsindiye Nzeyimana Vianney.

Cyamunara ikazabera aho umutungo uherereye. Ukeneye ibindi bisobanuro wahamagara kuri nomero 0737941723/0788985817/0780209456/0788572347.