Print

Mubyara wa Masamba Intore akaba n’umuvandimwe wa Jules Sentore afungiwe muri Uganda azira kwinjiza ibiyobyabwenge[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 23 May 2019 Yasuwe: 4578

Yvan Muziki asanzwe ari Umurundi ukomoka mu Rwanda. Nyina ni Umunyarwandakazi akaba avukana na Sentore Athanase, se wa Masamba Intore mu gihe se umubyara we ari Umurundi.

Ku wa Gatatu tariki ya 08 Kanama 2018 ni bwo yaje mu Rwanda avuye mu Bubiligi aho yabaga, yaje avuga ko aje muri gahunda zitandukanye z’umuziki we ndetse n’ibitaramo yari aje gukora, azwi mu ndirimbo zitandukanye nka Mashallah, Kayenga Yenge, KabaKaba na Booboo.

Televiziyo NBS yo muri Uganda yatangaje ko mu cyumweru gishize polisi ya Uganda yafashe itsinda ry’abantu barindwi bafatanywe ibiro 16.5 by’ikiyobyabwenge cya Heroin kizwi nka Mugo mu Rwanda kiri mu biza ku isonga mu kubata urubyiruko cyane cyane urwo mu mujyi.

Umuvugizi wa polisi mu Mujyi wa Kampala, Luke Owoyesigyire yavuze ko aba bantu barimo Yvan Muziki bafatanywe Heroin hamwe n’ibindi biyobyabwenge bafite umugambi wo kubyinjiza muri Uganda mu gihe abandi bashakaga kubijyana i Burayi.

Abafashwe harimo Nansamba Zam Salim, umugore w’imyaka 28 ukorera ubushabitsi i Kampala, Luwemba Andrew Kwagalakwe w’imyaka 32 ukora ku kibuga cy’indege cya Entebbe na mugenzi we Musinguzi Elly bakorana.

Icyakora batangaje ko uyu Yvan Muziki we yari afite ibyangombwa by’inzira yahawe n’Ububiligi kuko ariho asanzwe aba.

Ubwo yazaga mu Rwanda yakiriwe nabo mu muryango we

Uyu muvugizi wa Polisi akomeza avuga ko Yvan Muziki, ngo yafashwe ashaka gufata indege ya Qatar Airways ubundi akageza mu Burayi ibiyobyabwenge ashinjwa kuba yari afite mu mizigo ye nkuko amakuru dukesha itangazamakuru ryo muri Uganda abitangaza.

Aba bose uko ari barindwi baracyafunzwe n’ubugenzacyaha mu gihe iperereza rigikomeje.


Comments

Kaya 23 May 2019

Nubundi ibi biyobyabwenge harimo abantu bifite babifitemo uruhare ntabwo ari umuturage wa wundi wabuze n’urwara rwo kwishima wajya muririya business.Ahubwo polisi ijye ireba abo bantu begereye umupaka bifite ibacunge 24h/24.