Print

Uganda: Abadepite batoye itegeko rihana abagaburira abana bo ku mihanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 May 2019 Yasuwe: 839

Intego ikomeye y’iri tegeko, ni uguca umuco mubi wo gushora abana mu bucuruzi n’uburaya bukomeje kwiyongera muri iki gihugu.

Umuyobozi w’umujyi wa Kampala, Erias Lukwago, avuga ko iri tegeko rizanahana abagurisha aba bana n’ababyeyi babo babashora mu bikorwa byo gusabiriza cyangwa gucuruza ku mihanda.

Ubuyobozi bwa Uganda bugereranya ko ku mihanda y’umujyi hari abana bagera ku 15,000 bari hagati y’imyaka irindwi na 17, imibare igenda izamuka.

Aba bana abenshi ngo bavanwa mu byaro bakazanwa mu mijyi bagacumbikirwa mu twumba duto n’ababashutse baje kubakoresha ibibaha inyungu ubwabo.

Iri tegeko ryatowe ribuza kandi gukodeshereza inzu umwana ku bw’ibikorwa bibi cyangwa ko umwana yishora mu bucuruzi bugayitse.