Print

Alabama: Abagore bigaragambije banga gutera akabariro kubera ko Leta yashyizeho itegeko ribabuza gukuramo inda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 May 2019 Yasuwe: 2166

Mu minsi ishize Leta ya Alabama yatoye itegeko ritari risanzwe ribuza gukuramo inda ku mpamvu yindi yose uretse ishyira ubuzima bw’utwite mu kaga gusa. Ni itegeko ryishimiwe na bamwe abandi rirabarakaza cyane.

Abagore n’abakobwa benshi bari basanzwe babyemerewe, bahise batangira imyigaragambyo mu mihanda n’imbere y’inyubako z’ubutegetsi bavuga ko batazongera gutera akabariro n’abagabo babo igihe iri tegeko ritavuguruwe.

Uku kwigaragambwa kwatumye benshi bacika ururondogoro kuko abagore n’abakobwa benshi muri Amerika batari kwemerera abakunzi babo ko bakora imibonano mpuzabitsina.