Print

PSG yafashe umwanzuro ukomeye nyuma yo gushwana kwa Neymar Jr na Mbappe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 May 2019 Yasuwe: 6296

Mu minsi ishize nibwo Mbappe yaciye amarenga ko ashobora kuva muri PSG akajya muri Real Madrid gusa hari ikibazo gikomeye cy’uwo kugurisha kuko ngo na Neymar yifuza kwigendera.

Neymar yatutse abakinnyi bakiri bato muri PSG ko batitanga uko bikwiriye birakaza cyane uyu musore w’imyaka 20 cyane ko yari yahawe ikarita itukura muri uyu mukino batsinzwemo na Rennes kuri penaliti.

Real Madrid iryamiye amajanja itegereje umwe muri aba bakinnyi uzashaka gusohoka kugira ngo imutangeho akayabo ayikinire.

Mu minsi ishize ubwo Mbappe yahabwaga igihembo cy’umukinnyi w’umwaka wa Ligue 1,yavuze ko yigiye byinshi muri PSG ariko yavuze ko ashobora no kwerekeza ahandi.

Umutoza wa PSG,Thomas Tuchel yatangaje ko bigoye gukomeza gutunga Neymar Jr na Kylian Mbappe mu ikipe imwe mu mwaka utaha.