Print

Umugabo yapfiriye mu ndege nyuma yo guteza akavuyo katumye arwara umutima

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 May 2019 Yasuwe: 2285

Uyu mugabo mbere yo gupfa,yafashe umugore bari bicaranye mu ijosi aramuniga cyane bituma abandi bagenzi bagerageza kumutabara no kumumwambura.

Akimara kurekura uyu mugore yahise avuza induru cyane ati “Tugiye gupfa,abapilote basinziriye.”

Uyu mugabo akimara guteza akavuyo yahise afatwa n’indwara y’umutima bituma iyi ndege ihagarara I Moscow itabiteganyije kugira ngo uyu mugabo atabarwe gusa byarangiye apfuye.

Umwe mu bagenzi bari muri iyi ndege yerekezaga ahitwa Simferopol hegereye ahitwa Crimea,yavuze ko uyu mugenzi witwaye bidasanzwe yarwanye n’umugabo wari uje gutabara umugore yari yafashe ndetse ngo yakubise telefoni mu mutwe undi mugabo bari bicaranye.

Nyuma yo guteza akavuyo kenshi mu ndege,abashinzwe umutekano wayo bahise bamufata bamuzirikira ku ntebe,nyuma aza gufatwa n’umutima,muganga wo mu ndege agerageza kuwushitura ariko biranga.

Umupilote wari utwaye indege akibona aka kavuyo k’uyu mugenzi yahise asaba kongera kugaruka ku kibuga cya Domodedovo I Moscow igitaraganya.

Abagenzi bababajwe n’imyitwarire y’uyu mugabo basaba abashinzwe umutekano kumwambika umutaka bakamumanura mu ndege.