Print

Manchester United igiye kugurisha abakinnyi 4 kugira ngo igure umukinnyi ukomeye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 May 2019 Yasuwe: 3396

Manchester United yiyemeje kugurisha abakinnyi barimo Romelu Lukaku, Juan Mata, Marcos Rojo na Matteo Darmian kugira ngo ibone miliyoni zisaga 200 iri gusabwa na Juventus kugira ngo ibone rutahizamu Paulo Dybala.

Nkuko ikinyamakuru The Mirror kibitangaza,umutoza Solskjaer ntabona Lukaku nk’umukinnyi wamufasha kugera ku ntego ze ariyo mpamvu yiyemeje kumugurisha mu ikipe ya Inter Milan.

Lukaku afite amahirwe menshi yo kwerekeza muri Inter kuko umutoza Antonio Conte mukunda ndetse yifuza ko bazakorana nabona akazi muri iyi kipe.

Manchester United irifuza kugura myugariro umwe hagati ya Kalidou Koulibaly na Harry Maguire kugira ngo yubake cyane ubwugarizi.

Manchester United irashaka kugura abakinnyi 2 bahenze cyane hanyuma indi myanya ikayuzuzamo abakinnyi bakiri bato.