Print

RIB yataye muri yombi umusore uherutse gusebya umunyamakuru Phil Peter ko arya ruswa[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 24 May 2019 Yasuwe: 4927

Amakuru y’itabwa muri yombi ry’uyu musore uzwi nka Djihad yamenyekanye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Gicurasi 2019 ubwo hakwirakwizwaga ifoto ye yambaye amapingu ari mu biro by’ubugenzacyaha.

Phil Peter yabwiye itangazamakuru ko n’ubwo nta byinshi yatangaza, amakuru y’ifatwa ry’uyu musore ariziho. Yagize ati: "Ntabyinshi natangaza kimwe gihari cyo ni uko yafashwe n’inzego zibishinzwe ibisigaye mwabibaza ubugenzacyaha bw’u Rwanda."

Inyarwanda dukesha iyi nkuru yanditse ko uyu musore yatawe muri yombi mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 23 Gicurasi 2019 akaba yatangiye kubazwa ibijyanye n’ibyaha yakoreye ku mbuga nkoranyambaga birimo amashusho yashyize kuri Instagram ashinja umunyamakuru Phil Peter kurya ruswa kugira ngo acurange indirimbo z’abahanzi.