Print

Messi yongeye kuvuga ku gahinda gakomeye yatewe no gutsindwa na Liverpool

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 May 2019 Yasuwe: 2953

Lionel Messi yabwiye abanyamakuru ku munsi w’ejo ko agitekereza ku buryo basezerewe na Liverpool muri Champions League uyu mwaka,ndetse ngo igikomere yatewe nayo ntikizigera gikira.

Yagize ati “Twagizweho ingaruka na kuriya gutsindwa.Gutwara Copa del Rey byadufasha nibura kurangiza neza umwaka.Dukwiriye gusaba imbabazi ku buryo twitwaye nabi mu gice cya kabiri,bikatuviramo kwinjizwa ibitego 3 atari ukubera ibi bitego ahubwo kubera ko tutabashije guhangana.Gutsindwa na Liverpool uyu mwaka, ni kimwe mu bihe bibi nagize mu mupira w’amaguru.”

Messi yavuze ko agihangana no gushaka uko yafasha Argentina gutwara igikombe ndetse ngo nta na rimwe aratekereza kuva mu ikipe ya FC Barcelona.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo ikipe ya FC Barcelona irakina umukino wa nyuma wa Copa del Rey na Valencia ku kibuga cya Benito Villamarin saa tatu z’ijoro.


Messi ngo ntazibagirwa ibyabereye Anfield