Print

Uganda: Umucuruzi ukomeye yasanzwe mu mugozi yiyahuye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 May 2019 Yasuwe: 2149

Umuvugizi wa Polisi yo mu mujyi wa Kampala,Luke Owoyesigire,yavuze ko uyu mucuruzi yabonetse saa moya z’ijoro zo kuwa Kane yimanitse mu mukandara yapfuye.

Owoyesigire yavuze ko uyu mugabo yiyahuriye mu bwogero ndetse umuryango we niwo watabaje polisi iyimenyesha ko ashobora kuba yiyahuye.

Polisi yahise itabara yiruka igeze mu rugo rwa Kizito ihita yica urugi rw’ubwogero kugira ngo barebe icyabaye basanga yapfuye.

Oweyesigire yagize ati “Umubiri we twawusanze mu mukandara w’umukara uzirikishwa imizigo.Yari yambaye ipantaro y’umukara n’ikote ry’umweru ndetse n’amasogisi y’umukara.”

Nyakwigendera yifashishije agatebe kugira ngo azirike uyu mukandara ku gisenge cy’inzu bimufashe kwiyahura,arangije aragasunika asigara atera amaguru mu kirere.

Umurambo wa Kizito wahise ujyanwa mu bitaro bya Mulago gusa icyatumye yiyahura ntikiramenyekana.