Print

Cristiano Ronaldo yashyize hanze amafoto y’imodoka nziza cyane yaguze akayabo [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 May 2019 Yasuwe: 4159

Mu kwezi gushize nibwo byavuzwe ko Cristiano Ronaldo yaguze imodoka ihenze kurusha izindi zabayeho ya Bugatti La Voiture akayabo ka miliyoni 9 n’igice z’amapawundi,ariko yongeye kugura indi ya McLaren Senna hypercar,akayabo k’ibihumbi 750 by’amapawundi.

Iyi modoka nshya ya siporo Cristiano Ronaldo yaguze,ifite umwihariko wo kwihuta cyane ndetse yiswe McLaren Senna hypercar kubera icyamamare mu mukino wa F1 Ayrton Senna.

Ronaldo atunze imodoka zitandukanye zihenze cyane zirimo Rolls-Royce Phantom, Aston Martin DB9,Bentley Continental GTC Speed,Ujn Ferrari 599 GTO na Lamborghini Aventador LP700-4.

Amakuru avuga ko Cristiano Ronaldo agurishije imodoka zose atunze,yatunga ikipe muri Premier League ikamara umwaka nta kibazo ifite.