Perezida wa RD Congo Felix Tshisekedi, uri kugerageza kubaka guverinoma ye nyuma yo gutsinda amatora mu mpera z’umwaka ushize,biravugwa ko agiye kugira Minisitiri wa Siporo uwahoze ari umunyezamu ukomeye wa Congo ndetse na TP Mazembe,Robert Kidiaba wamenyekanye cyane mu kwishira igitego akuruza ikibuno hasi.
Kidiaba waherukaga gutorerwa kuba umudepite uhagarariye Lubumbashi mu nteko ishinga amategeko,akomeje gutumbagira muri politiki ya RDC,aho mu minsi mike aratangazwa nka minisitiri wa Siporo muri guverinoma ya Tshisekedi.
Robert Kidiaba aba mu ishyaka riharanira kwiyubaka na Demokarasi,PPRD, ryashinzwe n’umuherwe Moïse Katumbi.
Tshisekedi arashaka kugira Kidiaba Minisitiri wa siporo